Skip to main content
Submitted by snorman on Wed, 02/16/2022 - 15:26

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Nk'uko benshi babikurikiye uyu mwaka utangira, Jambo asbl yasabye inteko ishinga amategeko yo mu Bubiligi ko hakorwa ubugororangingo ku mushinga w’itegeko ugamije guhanira mu Bubiligi abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 Kugeza ubu, Jambo asbl yasobanuye mu buryo burambuye ingingo igenderaho isaba ubwo bugororangingo mu ndimi z'amahanga ari zo: igifaransa, icyongereza ndetse n'igifarama; Ku byerekeye ururimi rwacu, Jambo asbl yasanze ikwiye kubisobanurira abanyarwanda mu buryo bworoshye kandi bushobora no kuzagera kuri bose. Ni muri urwo rwego Jambo asbl yateguye umukino witwa "Twigenere Ijambo". Uyu mukino w'iminota 30, ukubiyemo ibisobanuro bifasha kumenya imitekerereze nyayo ya Jambo asbl kuri uwo mushinga w'itegeko, ndetse no ku bintu binyuranye abanyarwanda bibajije kuri Jambo asbl. Uwo mukino urimo kandi inyigisho zafasha buri munyarwanda kwigenera ejo hazaza, hashingiwe ku muco wo kuganira mu mutuzo. Umukino “Twigenere Ijambo” ushishikariza buri munyarwanda uzawumva kutanigwa n’ijambo, ahubwo akamenya kuganira mu bwitonzi ku mateka aremereye abanyarwanda baciyemo. Uyu mukino uherekezwa n'inanga ya Gacamumakuba yitwa "Ijambo rya Mukama". Mu murya w'inanga, Gacamumakuba araririmbira abanyarwanda agira ati: “Tureke kunegena habinwa; aho kuryamira ijambo rya Mukama, jyewe naryamira bugi bwa ntorezo.” Umukino "Twigenere Ijambo" uzatangazwa ku rubuga rwa Facebook rwa Jambo asbl kuwa kane tariki ya 14 Kamena 2018 saa moya zuzuye (isaha y’i Kigali) mu buryo bwa:

>>Facebook Live on Thursday 14/06/2018 @19h00 CET<<

(Click on the link above)

[embed]https://www.youtube.com/watch?v=p9huUxEWDYo[/embed]

 

Ntimuzacikwe!   Alfred DUSABIMANA Jambo asbl
Faire un don