Skip to main content
Submitted by snorman on Wed, 02/16/2022 - 15:26
JAMBO asbl irifuza gutanga amakuru ya nyuma ku kirego yagejeje mu nzego z’ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bubiligi, cyerekeranye n’ibyaha byo guharabika, kubeshyera, gushishikariza urwango, kwibasira no gutoteza bamwe mu banyamuryango bayo ndetse n’abandi ku mbuga nkoranyambaga. Ku itariki ya 29 Mutarama 2019, Jambo asbl yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rw’i Buruseri mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka n’igice iperereza rikorwa, habaruwe urutonde rw’abantu 19 bashobora gukurikiranwaho ibyo byaha bihanwa n’amategeko y’ u Bubiligi, aho baba batuye hose. Ibyaha bikorerwa kuri Internet ntibisaba ko ubikurikiranyweho aba atuye ku butaka bw’u Bubiligi kugira ngo bikurikiranwe kandi binahanwe n’inzego z’ubutabera zo mu Bubiligi. Muri abo bantu 19, abari ku isonga bagaragaje ubukana budasanzwe barimo: Jean-Damascène BIZIMANA, Tom NDAHIRO, Olivier NDUHUNGIREHE, Noël KAMBANDA, Alain DESTEXHE, Tatien NDOLIMANA MIHETO, Gunther VANPRAET, Marie-Chantal NDUHUNGIREHE, Pierre-Yves LAMBERT, Honoré MAGORANE, Cyrille UWUKULI, Guy BEAUJOT na Nadia KABALIRA. Ikigiye gukurikira ni uko abo bose 19 bazabazwa n’ubugenzacyaha ngo bisobanure ku byo bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gufatwa nka kimwe cyangwa byinshi muri ibyo byaha bihanwa n’amategeko. Abatuye mu Rwanda bashobora kuzabazwa hakurijwe amasezerano agenga ubufatanye hagati y’ubugenzacyaha bw’ibihugu bitandukanye (commission rogatoire), mu gihe abatuye mu Bubiligi bazahamagazwa (convocation) n’inzego z’ubugenzacyaha. N’ubwo ibintu bitihuse uko byari bikwiye, Jambo asbl yishimiye ko ubutabera bwo mu Bubiligi bwasanze ari ngombwa guhagurukira ibyo byaha bikorwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko bigenda birushaho kuzana umwuka mubi hagati y’abantu, cyane cyane hagati y’abanyarwanda batuye cyangwa bahungiye mu Bubiligi. Jambo asbl irahamagarira umuntu wese ukomeza gukorerwa ibyo byaha, kwihutira gutanga ikirego mu nzego z’ubutabera zibishinzwe, aho yaba atuye hose. Jambo asbl yunganiwe n’aba avocat babiri bakorera i Buruseri, aribo Me Virginie TAELMAN na Me Julien HARDY. Bikorewe i Buruseri, tariki ya 31 Nyakanga 2020  

➡ Itangazo ku kirego cyatanzwe na Jambo asb ⬅

 

Sans titre-2

Faire un don